Itangazo ry'Ishyirwaho rya Fondasiyo ya Pastoro Ezra Mpyisi n'Ibikorwa Byayo

Bavandimwe, nshuti za Pastoro Ezira Mpyisi, bana b’Imana, mwizina rya fondasiyo yitwa “Pastor Ezra Mpyisi Bible and Education Foundation,” ndabararamukije. Yesu ashimwe.

Nkuko twabibamenyesheje duherekeje umubyeyi wacu, Pastoro Mpyisi, yuko tuzashyiraho iyi fondasiyo, tunejejwe no kubamenyesha yuko yashyizweho yatangiye gukora. Ibyo iyi fondasiyo ikora nibi:

1. Gushaka Bibiliya ikaziha umuntu wese wifuza kumenya neza Imana n’umwana wayo Yesu Kristo. Ubu tumaze gutanga Bibiliya zirenze 2000.

2. ⁠ Gushyiraho ishuli ryigisha Bibiliya – Ijambo ry’Imana.

3. ⁠ Gufasha abana bava mu miryango itishoboye kwiga cyane mu mashuli yigisha imyuga (TVET).

Nkuko benshi mwitabiriye gutanga Bibiliya igihe twasabaga gutanga Bibiliya aho kuzana indabyo dushyingura umubyeyi wacu, twongeye kongera kubasaba kudutera inkunga kugirango dukomeze umurage Pastoro Mpyisi yadusigiye wo kugeza Bibiliya kubantu bayifuza ariko badafite ubushobozi bwo kuyibona.

Mushobora gutanga Bibiliya cyangwa amafaranga tukayigura. Dukorana na sosiyete ya Bibiliya yo m’Urwanda.

Bibiliya dutanga ni Bibiliya Yera. Imwe igura 12,000.
Momo code ya fondasiyo ni 052460.

Momo code idashobotse wakoresha tel. 0788312521 ukohereza message ivuga impamvu y’inkunga

Ushaka gutanga inkunga ayinyujije muri banki konte za fondasiyo ni:

4001201098326 (Frw)
4001201098330 (USD)
Equity Bank

Numara gutanga inkunga yawe utwohereze izina na telefone byawe ukoresheje tel. 0794770304 cyangwa 0788312521.

Andi makuru mwahamagara kuri 0794770304 cyangwa 0788312521

Murakoze kandi Imana ikomeze kubaha imigisha.

Gerard Mpyisi
Umurinzi wa Fondasiyo

Igitabo ''Inkomoko y'Ibyiza byose: Imana" cyamuritswe ku mugaragaro